Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

15-21 Nyakanga

ZABURI 63-65

15-21 Nyakanga

Indirimbo ya 108 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. ‘Urukundo rwawe rudahemuka ni rwiza cyane kuruta ubuzima’

(Imin. 10)

Kugirana na Yehova ubucuti bukomeye bifite agaciro kenshi kuruta ubuzima (Zab 63:3; w01 15/10 15-16 par. 17-18)

Iyo dutekereje ukuntu Yehova yatugaragarije urukundo rudahemuka, bituma turushaho kumushimira (Zab 63:6; w19.12 28 par. 4; w15 15/10 24 par. 7)

Iyo twishimira urukundo rudahemuka Imana itugaragariza bituma tuyisingiza tubikuye ku mutima (Zab 63:4, 5; w09 15/7 16 par. 6)

IBYO MWAKWIGA MURI GAHUNDA Y’IBY’UMWUKA MU MURYANGO: Muzaganire ku bintu bigaragaza ko Yehova yabagaragarije urukundo rudahemuka.

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 64:3—Uyu murongo wadufasha ute kujya tubwira abandi amagambo meza? (w07 15/11 par. 6)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 2) KU NZU N’INZU. Usanze nyiri inzu avuga urundi rurimi. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 4)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 2) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ikiganiro kirangire utabonye uko ubwiriza uwo mwaganiraga. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 4)

6. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. Shaka ikintu gishishikaje waganira n’umuntu kandi mushyireho gahunda yo kuzongera kuganira. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 5)

7. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 4) Icyerekanwa. ijwfq 51​—Umutwe: Kuki Abahamya ba Yehova bakomeza kubwiriza abantu bababwiye ko badashishikajwe n’ibyo bavuga? (lmd isomo rya 4 ingingo ya 3)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 154

8. Uko tugaragaza ko dukunda Imana

(Imin. 15) Ikiganiro.

Yehova ‘afite urukundo rwinshi rudahemuka’ (Zab 86:15). Amagambo “urukundo rudahemuka” yerekeza ku rukundo rurangwa no kwiyemeza, ubunyangamugayo, ubudahemuka no kwizirika ku muntu ubutanamuka. Nubwo Yehova akunda abantu bose, “urukundo rudahemuka” rwo arugaragariza gusa abagaragu be, ni ukuvuga abafitanye na we ubucuti bwihariye (Zab 33:18; 63:3; Yoh 3:16; Ibk 14:17). Tuzagaragaza ko dushimira Yehova urukundo rudahemuka adukunda, mu gihe natwe tumukunda. Twagaragaza dute ko dukunda Yehova? Twabigaragaza twumvira amategeko ye, hakubiyemo n’itegeko ryo ‘guhindura abantu abigishwa’—Mat 28:19; 1Yh 5:3.

Murebe VIDEWO Garagaza urukundo rudashira mu murimo. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

Urukundo rudufasha rute kubwiriza ubutumwa bwiza mu gihe

  • tunaniwe?

  • abantu baturwanya?

  • turi mu mirimo yacu ya buri munsi?

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 79 n’isengesho