19-25 Kanama
ZABURI 75-77
Indirimbo ya 120 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Kuki tudakwiriye kwirata?
(Imin. 10)
Abantu birata bababaza Imana (Zab 75:4; 1Tm 3:6; w18.01 28 par. 4-5)
Inshingano zose twahabwa mu itorero ni impano ituruka kuri Yehova kandi ntashingira ku bushobozi dufite (Zab 75:5-7; w06 15/7 11 par. 3)
Yehova azacisha bugufi abantu bose birata, urugero nk’abayobozi bo muri iyi si bishyira hejuru (Zab 76:12)
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Zab 76:10—Ni gute “umujinya w’abantu” ushimisha Yehova? (w06 15/7 11 par. 4)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 75:1–76:12 (th ingingo ya 11)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka umuntu videwo iboneka ku rubuga rwa jw.org, mu rurimi yifuza. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 4)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Huza n’ibyo uwo muganira akeneye maze ugire ibyo uhindura ku byo wari buvuge mu gihe akubwiye ko atemera Imana. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 5)
6. Guhindura abantu abigishwa
Indirimbo ya 127
7. Jya ukomeza kuba indahemuka mu gihe bagushimiye
(Imin. 7) Ikiganiro.
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Komeza kuba indahemuka nka Yesu—Igihe ushimiwe.” Maze ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Ni ayahe masomo wakuye ku buryo Sergei yicishije bugufi igihe abandi bamushimiraga?
8. Gahunda yihariye yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya muri Nzeri dukoresheje igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose
(Imin. 8) Gitangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Shishikariza abandi kuzifatanya muri iyo gahunda kandi ubabwire gahunda yashyizweho mu itorero ryanyu.
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) bt igice cya 14 par. 7-10, n’agasanduku kari ku ipaji ya 110