Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

22-28 Nyakanga

ZABURI 66-68

22-28 Nyakanga

Indirimbo ya 7 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Yehova yikorera imitwaro yacu buri munsi

(Imin. 10)

Yehova yumva amasengesho yacu kandi akayasubiza (Zab 66:19; w23.05 12 par. 15)

Yehova yita cyane ku mfubyi n’abapfakazi (Zab 68:5; w10 1/12 23 par. 6; w09 1/4 31 par. 1)

Yehova atwitaho buri munsi (Zab 68:19; w23.01 19 par. 17)

IBYO WATEKEREZAHO: Twagaragaza dute ko twemerera Yehova kwikorera imitwaro yacu?

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 68:18—Muri Isirayeli ya kera, ni ba nde bari “impano zigizwe n’abantu?” (w06 1/6 10 par. 4)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana wasomye muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KU NZU N’INZU. Bwiriza umuntu mudahuje igihugu, ururimi cyangwa umuco. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 3)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KU NZU N’INZU. Ganira n’umuntu ukoresheje Inkuru y’Ubwami wamusigiye ubushize. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)

6. Guhindura abantu abigishwa

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 102

7. Ni iki wakora ngo ufashe mugenzi wawe kutaremererwa n’umutwaro we?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Nta mugaragu wa Yehova wagombye guhangana n’ibibazo wenyine (2Ng 20:15; Zab 127:1). Yehova aba yiteguye kudufasha (Yes 41:10). Ni ubuhe buryo akoresha kugira ngo adufashe? Adufasha akoresheje Bibiliya n’umuryango we (Yes 48:17). Aduha umwuka we wera (Luka 11:13). Nanone akoresha abavandimwe na bashiki bacu bakatwitaho kandi bakadufasha kubona ibyo dukeneye (2Kor 7:6). Ubwo rero Yehova ashobora gukoresha uwo ari we wese muri twe, kugira ngo afashe Umukristo mugenzi wacu kutaremererwa n’umutwaro we.

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ugaragariza urukundo rudashira—Abageze mu za bukuru.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni iki wakora ngo ufashe Umukristo ugeze mu zabukuru kutaremererwa n’umutwaro we?

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ugaragariza urukundo rudashira—Abari mu murimo w’igihe cyose.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni iki wakora ngo ufashe umuntu uri mu murimo w’igihe cyose kutaremererwa n’umutwaro we?

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ugaragariza urukundo rudashira—Abimukira.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni iki wakora ngo ufashe abahanganye n’ingorane zikomeye kutaremererwa n’imitwaro yabo?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 88 n’isengesho