Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

26 Kanama–1 Nzeri

ZABURI 78

26 Kanama–1 Nzeri

Indirimbo ya 97 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Kuba Abisirayeli batarabaye indahemuka ni umuburo kuri twe

(Imin. 10)

Abisirayeli bibagiwe ibintu bitangaje Yehova yabakoreye (Zab 78:11, 42; w96 1/12 29-30)

Abisirayeli ntibagaragaje ko bashimira Yehova kubera ibintu byose yabahaye (Zab 78:19; w06 15/7 17 par. 16)

Abisirayeli ntibakuye amasomo ku makosa yabo ahubwo inshuro nyinshi barigomekaga (Zab 78:40, 41, 56, 57; w11 1/7 10 par. 3-4)


IBYO WATEKEREZAHO: Ni iki kizadufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka?

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 78:24, 25—Kuki manu yitwa ‘ibyokurya biturutse mu ijuru’ n’“umugati w‘abanyambaraga”? (reba ku kanyenyeri) (w06 15/7 11 par. 5)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana wasomye muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Saba nyiri inzu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 5)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Koresha Inkuru y’Ubwami utangiza ikiganiro. Hanyuma usabe nyiri inzu ko wamwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 4)

6. Gutangiza ikiganiro

(Umun. 1) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Nyiri inzu agusabye ku mubwira mu ncamake. Hanyuma usabe nyiri inzu ko wamwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 5)

7. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ushake uburyo bwiza bwatuma umuntu amenya ko uri umuhamya wa Yehova bitabaye ngombwa ko umubwira mu buryo bweruye ukuri ko muri Bibiliya, maze usabe nyiri inzu ko wamwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 4)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 96

8. Amasomo wavana kuri Filipo, Umubwirizabutumwa

(Imin 15) Ikiganiro.

Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi z’abantu beza n’ababi. Kugira ngo tuzikuremo amasomo bisaba igihe n’imbaraga. Uretse gusoma izo nkuru tugomba no gutekereza ku masomo twazikuramo n’uburyo zadufasha kugira ibyo duhindura mu mibereho yacu.

Filipo w’umubwirizabutumwa yari Umukristo ufite “umwuka wera mwinshi n’ubwenge” (Ibk 6:3, 5). Ni ayahe masomo twavana ku rugero yadusigiye?

Murebe VIDEWO, ivuga ngo: “Icyo twabigiraho—Filipo Umubwirizabutumwa.” Maze ubaze abateranye amasomo bavana mu bintu bikurikira:

  • Uburyo Filipo yitwaye igihe imimerere yari arimo yahindukaga mu buryo butunguranye.​—Ibk 8:1, 4, 5

  • Imigisha Filipo yabonye kubera ko yemeye kujya gufasha ahari hakenewe ababwiriza.​—Ibk 8:6-8, 26-31, 34-40

  • Inyungu Filipo n’umuryango we babonye kubera umuco wo kwakira abashyitsi.​—Ibk 21:8-10

  • Ibyishimo abagize umuryango wagaragaye muri videwo bagize kubera gukurikiza urugero rwa Filipo

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 101 n’isengesho