Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

29 Nyakanga–4 Kanama

ZABURI 69

29 Nyakanga–4 Kanama

Indirimbo ya 13 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Ni mu buhe buryo ibintu byabaye kuri Yesu byari byarahanuwe muri Zaburi ya 69

(Imin. 10)

Yesu bamwanze nta mpamvu (Zab 69:4; Yoh 15:24, 25; w11 15/8 11 par. 17)

Yesu yarwaniraga ishyaka inzu ya Yehova (Zab 69:9; Yoh 2:13-17; w10 15/12 8 par. 7-8)

Yesu yagize agahinda kenshi kandi bamuhaye divayi isharira (Zab 69:20, 21; Mat 27:34; Luka 22:44; Yoh 19:34; g95 22/10 31 par. 4; it-2 650)


IKIBAZO CYO GUTEKEREZAHO: Kuki Yehova yandikishije ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya mu Byanditswe by’Igiheburayo?

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 69:30, 31—Iyo mirongo yadufasha ite kunonosora amasengesho yacu? (w99 15/1 18 par. 11)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Kwihangana—Ibyo Yesu yakoze

(Imin. 7) Ikiganiro. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku isomo rya 8 mu gatabo lmd, ingingo ya 1-2.

5. Kwihangana—Jya wigana Yesu

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 134

6. Ibikenewe iwanyu

(Imin. 5)

7. Uko mwakora gahunda y’Iby’umwuka mu muryango

(Imin. 10) Ikiganiro.

Kuva muri Mutarama 2009, Ikigisho cy’Igitabo cyatangiye kujya kibera rimwe n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi hamwe n’Iteraniro ry’Umurimo, mu materaniro yo mu mibyizi. Ibyo byatumye buri cyumweru imiryango ibona igihe cyo kujya igira gahunda yayo y’iby’umwuka. Abenshi mu bagize imiryango, bagaragaje ukuntu bishimiye iyo gahunda, kubera ko yabafashije kurushaho kuba inshuti za Yehova no gukundana ubwabo.—Gut 6:6, 7.

Ni ibihe bintu byafasha abatware b’imiryango kugira gahunda y’iby’umwuka buri gihe kandi ikaba ishimishije?

  • Mujye mugira gahunda ihoraho. Niba bishoboka buri cyumweru muzashyireho umunsi umwe w’iby’umwuka mu muryango. Umunsi mwashyizeho nuhinduka mu buryo bubatunguye, mujye muwusimbuza undi

  • Mujye mubanza gutegura. Jya ubaza uwo mwashakanye ibyo mwaganiraho kandi rimwe na rimwe ubaze n’abana. Si ngombwa ko mutegura ibintu byinshi, by’umwihariko niba buri cyumweru musanzwe mukunda gukorera hamwe ibindi bikorwa byo gusenga Yehova

  • Jya uhuza n’ibyo abagize umuryango bakeneye. Uko abana bagenda bakura, ibibashishikaza n’ubushobozi bwabo bwo gutekereza bigenda bihinduka. Gahunda y’iby’umwuka yagombye gutuma buri wese mu bagize umuryango akura mu buryo bw’umwuka

  • Mujye mutuma buri wese yumva yishimye kandi yisanzuye. Rimwe na rimwe niba ikirere ari cyiza, mushobora no kwigira hanze mu busitani. Niba mubona ari ngombwa, mujye munyuzamo muruhuke gato. Nubwo mushobora kuganira ku bibazo abana banyu bahanganye na byo, ntugakoreshe uwo mwanya ubahana cyangwa ubabwira amakosa yabo

  • Mujye mukora ibintu bitandukanye. Urugero, mushobora gutegura igice cy’amateraniro muzagira, mukareba videwo yo ku rubuga rwa jw.org kandi mukayiganiraho, cyangwa mukitoza uko muzakora umurimo wo kubwiriza. Nubwo kuganira ari cyo kintu cy’ingenzi kigomba kubaho muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, nanone icyo gihe gishobora gukoreshwa buri wese yiyigisha ku giti cye, ariko mukabikora mwese muri kumwe

Muganire kuri iki kibazo:

  • Mu bintu byavuzwe ni ibihe mwagerageje gushyira mu bikorwa muri gahunda yanyu y’iby’umwuka mu muryango?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 114 n’isengesho