Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

5-11 Kanama

ZABURI 70-72

5-11 Kanama

Indirimbo ya 59 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. “Bwira ab’igihe kizaza” iby’imbaraga za Yehova

(Imin. 10)

Dawidi akiri muto yiboneye uko Yehova yamurindaga (Zab 71:5; w99 1/9 18 par. 17)

Dawidi yabonye ko Yehova yakomeje kumushyigikira n’igihe yari ageze mu zabukuru (Zab 71:9; g04 10/8 23 par. 3)

Dawidi yabwiraga abakiri bato ibyamubayeho kugira ngo abatere inkunga (Zab 71:17, 18; w14 15/1 23 par. 4-5)

IBAZE UTI: “Mu itorero ryacu, ni uwuhe muntu umaze igihe kirekire akorera Yehova ari indahemuka, twifuza gutumira muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango tukagira ibyo tumubaza?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 72:8—Ni mu buhe buryo ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu biri mu Ntangiriro 15:18, byasohoye igihe Salomo yari umwami? (it-1 768)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana wasomye muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Mu gihe umuntu ashaka kujya impaka, jya ushakisha ikintu cyiza wavuga maze usoze ikiganiro. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 5)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Subira gusura mwene wanyu utinya kwiga Bibiliya. (lmd isomo rya 8 ingingo ya 4)

6. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 5) Disikuru. ijwfq 49​—Umutwe: Kuki Abahamya ba Yehova bahinduye imwe mu myizerere yabo? (th ingingo ya 17)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 76

7. Inama zabafasha muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango

(Imin. 15) Ikiganiro.

Gahunda y’iby’umwuka mu muryango ifite akamaro cyane kuko ifasha abana, ‘ikabatoza kugira imitekerereze ya Yehova’ (Efe 6:4). Kwiga bisaba gushyiraho imihati. Ariko bishobora gushimisha, cyane cyane iyo abana barushaho gukunda inyigisho zo muri Bibiliya (Yoh 6:27; 1Pt 2:2). Murebe agasanduku kavuga ngo: “ Inama zabafasha muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango,” kugira ngo ababyeyi barebe uko iyo gahunda yagirira akamaro abagize umuryango kandi ikabashimisha, hanyuma musubize ibi bibazo:

  • Ni ibihe bitekerezo wabonye wifuza kugerageza?

  • Ese hari ikindi kintu wakoresheje kibagirira akamaro?

Murebe VIDEWO. Jya utuma gahunda y’iby’umwuka mu muryango ihora ishimishije. Maze ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni iki umugabo yakora ngo atume gahunda y’iby’umwuka mu muryango ishimisha umugore we, mu gihe nta bana bafite?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 123 n’isengesho