Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

8-14 Nyakanga

ZABURI 60-62

8-14 Nyakanga

Indirimbo ya 2 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Yehova atuma tugira umutekano, akaturinda kandi agatuma dutuza

(Imin. 10)

Yehova ni nk’umunara ukomeye (Zab 61:3; it-2 1118 par. 7)

Yehova yemera kutwakira mu ihema rye (Zab 61:4; it-2 1084 par. 8)

Yehova ni nk’igitare (Zab 62:2; w02 15/4 16 par. 14)


IBAZE UTI: “Ni mu buhe buryo imibereho yanjye yarushijeho kuba myiza bitewe nuko namenye Yehova kandi nkaba mwiringira?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 62:11—Ni mu buhe buryo Imana ari yo ‘itanga imbaraga?’ (w06 1/6 11 par. 6)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana wasomye muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tangiza ikiganiro, ubwiriza umuntu ukugiriye neza. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 3)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KU NZU N’INZU. Bwira umuntu urimo ubwiriza ibyerekeye porogaramu ya JW Library® kandi umwereke uko yayishyira mu gikoresho cye cya elegitoronike. (lmd isomo rya 7 ingingo ya 4)

6. Disikuru

(Imin. 5) w22.02 4-5 par. 7-10​—Umutwe: Jya wiringira Yehova mu gihe uhawe amabwiriza. (th ingingo ya 20)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 12

7. Nta ‘cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana

(Imin. 10) Ikiganiro.

Murebe VIDEWO, hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni gute Yehova yitaye ku muvandimwe Nyirenda igihe yatotezwaga?

8. Ba incuti ya Yehova—Ibyo nakora kugira ngo mbatizwe

(Imin. 5) Ikiganiro. Murebe VIDEWO. Maze niba bishoboka, ubwire abana wahisemo baze kuri pulatifomu, ubabaze ibibazo bikurikira: Ni ibihe bintu by’ingenzi umuntu wifuza kubatizwa yagombye gutekerezaho aho kwita ku myaka afite? Ni ibiki wakora ngo ubatizwe?

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 63 n’isengesho