AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Nzeri 2018
Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
Gutangiza ibiganiro twereka abantu ko Imana ibitaho.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yesu akora igitangaza cya mbere
Igitangaza cya mbere Yesu yakoze gituma tumenya imico ye.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yesu abwiriza Umusamariyakazi
Yesu yabwirije Umusamariyakazi mu buryo bufatiweho akoresheje urugero rw’ibintu uwo mugore yari asanzwe azi.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Uganiriza abantu ugamije kubabwiriza mu buryo bufatiweho
Twanoza dute ubuhanga bwacu bwo gutangiza ibiganiro mu gihe tuganira n’abantu tutazi?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Jya ukurikira Yesu ufite intego nziza
Hari abigishwa bacitse intege bareka gukurikira Yesu bitewe n’uko bari bafite intego zishingiye ku bwikunde
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Nta cyo bapfushije ubusa
Natwe dushobora kwigana Yesu tukagaragaza ko dushimira, twirinda gupfusha ubusa ibyo Yehova aduha.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Yesu yahesheje Se icyubahiro
Icyari gihangayikishije Yesu ni ukurangiza umurimo Yehova yamuhaye.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya wicisha bugufi kandi wiyoroshye nka Kristo
Twakwigana Yesu dute mu gihe duhawe inshingano mu itorero?