10-16 Nzeri
YOHANA 3-4
Indirimbo ya 57 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Yesu abwiriza Umusamariyakazi”: (Imin. 10)
Yh 4:6, 7—Nubwo Yesu yari ananiwe, yabwirije Umusamariyakazi (“yari ananiwe,” ibisobanuro, Yh 4:6, nwtsty)
Yh 4:21-24—Kuba Yesu yarabwirije mu buryo bufatiweho byatumye abantu benshi bamenya ibya Mesiya
Yh 4:39-41—Ibyo byatumye n’Abasamariya benshi bamwizera
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Yh 3:29—Uyu murongo usobanura iki? (“incuti y’umukwe,” ibisobanuro, Yh 3:29, nwtsty)
Yh 4:10—Igihe Yesu yavugaga ngo: “Amazi atanga ubuzima,” Umusamariyakazi yatekereje ko yashakaga kuvuga iki, ariko se ni iki mu by’ukuri Yesu yashakaga kuvuga? (“amazi atanga ubuzima,” ibisobanuro, Yh 4:10, nwtsty)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Yh 4:1-15
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
Videwo y’uko wasubira gusura bwa mbere: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Disikuru: (Imin. 6 cg itagezeho) wp16.2 9 par. 1-4—Umutwe: Sobanura ibivugwa muri Yohana 4:23.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Uganiriza abantu ugamije kubabwiriza mu buryo bufatiweho”: (Imin. 15) Ikiganiro. Soza ikiganiro usaba ababwiriza kuzakoresha ubwo buryo muri iki cyumweru, kuko mu materaniro y’ubutaha bazavuga inkuru zishimishije z’ibyabaye.
Ikigisho cya Bibiliya k’itorero: (Imin. 30) jy igice cya 35 par. 20-27 n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kwigisha binyuze mu gusubiramo”
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 35 n’isengesho