IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Uganiriza abantu ugamije kubabwiriza mu buryo bufatiweho
Yesu yaganiriye n’Umusamariyakazi maze aboneraho uburyo bwo kumubwiriza mu buryo bufatiweho. Ni iki cyadufasha kuganira mu buryo bwa gicuti n’abantu tutazi?
-
Jya uhorana akanyamuneza kandi uganire n’abo muhura. Nubwo Yesu yari ananiwe, yatangije ikiganiro asaba amazi yo kunywa. Ubwo rero nawe ushobora gusuhuza umuntu hanyuma ukavuga wenda uko ikirere cyaramutse cyangwa ikindi kintu giherutse kuba. Ibuka ko ufite intego yo gutangiza ikiganiro. Ubwo rero uge uvuga ikintu cyashishikaza uwo muganira. Niba adashaka kugusubiza, uge umwihorera, uganirize undi. Jya usaba Yehova aguhe ubutwari.—Nh 2:4; Ibk 4:29.
-
Jya ushakisha uko wabwiriza ubutumwa bwiza ariko uge wirinda guhubuka. Jya uhera ku bintu bisanzwe, wirinde guhita uvuga ibintu byinshi kuko bishobora gutuma uwo muntu yanga ko muganira. Niba hari ikibarogoye utaramugezaho ubutumwa bwiza, ntugacike intege. Nanone niba kubwiriza uhereye ku biganiro bisanzwe bijya bikugora, uge witoza kuganira n’abantu utagamije kubabwiriza. [Erekana videwo ya 1 kandi muyiganireho.]
-
Jya ushakisha uko wabwiriza abantu, wenda ubabwira ikintu gifitanye isano n’ukwizera kwawe maze bagaheraho bakubaza ibibazo. Yesu na we yavuze ikintu cyashishikaje wa Musamariyakazi, gituma amubaza ibibazo, ku buryo ari byo Yesu yahereyeho amugezeho ubutumwa bwiza. [Erekana videwo ya 2 kandi muyiganireho, hanyuma werekane videwo ya 3 kandi na yo muyiganireho.]