Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

17-23 Nzeri

YOHANA 5-6

17-23 Nzeri
  • Indirimbo ya 2 n’isengesho

  • Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

  • Jya ukurikira Yesu ufite intego nziza”: (Imin. 10)

    • Yh 6:9-11​—Yesu yakoze igitangaza agaburira imbaga y’abantu benshi (“hari abagabo nk’ibihumbi bitanu,” ibisobanuro, Yh 6:10, nwtsty)

    • Yh 6:14, 24​—Abantu bemeye ko Yesu yari Mesiya maze ku munsi ukurikiyeho baza kumushakisha (“wa muhanuzi,” ibisobanuro, Yh 6:14, nwtsty)

    • Yh 6:25-27, 54, 60, 66-69​—Kubera ko abantu bakurikiye Yesu n’abigishwa be babitewe n’intego mbi, baciwe intege n’amagambo Yesu yavuze (“ibyokurya byangirika . . . ibyokurya bitanga ubuzima bw’iteka,” ibisobanuro, Yh 6:27, nwtsty; Urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye,” ibisobanuro, Yh 6:54, nwtsty; w05 1/9 21 par. 13-14)

  • Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)

    • Yh 6:44​—Yehova yireherezaho abantu ate? (“arehejwe,” ibisobanuro, Yh 6:44, nwtsty)

    • Yh 6:64​—Ni mu buhe buryo Yesu yari azi ko Yuda yari kuzamugambanira “kuva bigitangira”? (“Yesu yari azi . . . uwari kuzamugambanira,” “Kuva bigitangira,” ibisobanuro, Yh 6:64, nwtsty)

    • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?

    • Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?

  • Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Yh 6:41-59

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Kuganira n’umuntu ku nshuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro, hanyuma utsinde imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo mu ifasi yanyu.

  • Gusubira gusura bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Erekana uko wasubiza nyiri inzu mu gihe akubwiye ko na we ari Umukristo.

  • Videwo y’uko wasubira gusura bwa kabiri: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

  • Indirimbo ya 31

  • Inkuru z’ibyabaye: (Imin. 5) Ikiganiro. Saba abateranye kuvuga ibyo bagezeho mu gihe baganirizaga abantu bagamije kubabwiriza mu buryo bufatiweho.

  • Nta cyo bapfushije ubusa”: (Imin. 10) Ikiganiro. Erekana agace ka videwo ivuga ngo: Inyubako zitangiza ibidukikije zihesha Yehova ikuzo.”

  • Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 35 par. 28-36

  • Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)

  • Indirimbo ya 89 n’isengesho