JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Wemera ko Abakristo bagenzi bawe bagufasha
Yehova yaduhaye ‘umuryango wose w’abavandimwe’ kugira ngo udufashe (1Pt 5:9). Bashobora kudufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo mu murimo wo kubwiriza. Urugero, Akwila, Purisikila, Silasi, Timoteyo n’abandi bafashije intumwa Pawulo.—Ibk 18:1-5.
None se Abakristo bagenzi bawe bagufasha bate mu murimo wo kubwiriza? Bashobora kugufasha kumenya uko watsinda imbogamirabiganiro, uko wasubira gusura, uko watangiza ikigisho cya Bibiliya n’uko wakwigisha umuntu Bibiliya. Jya ureba mu itorero umuntu wagufasha maze ubimusabe. Ibyo bizabagirira akamaro mwembi kandi bitume mwishima.—Fp 1:25.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “EMERA UBUFASHA YEHOVA ADUHA MU MURIMO WO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—ABAVANDIMWE BACU,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Neeta yagerageje ate gufasha Jade ngo aze mu materaniro?
-
Kuki dukwiriye kujyana n’abandi babwiriza mu gihe tugiye kwigisha umuntu Bibiliya?
-
Ni iki Jade yari ahuriyeho na Abigay?
-
Ni iki twakwigira ku Bakristo bagenzi bacu igihe turi mu murimo wo kubwiriza?