Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Komeza gutoza ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu

Komeza gutoza ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu

Umukinnyi w’imikino ngororangingo aba asabwa gukomeza gutoza imikaya ye kugira ngo akomeze kuba umuhanga. Natwe rero tugomba gukomeza gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu no kubukoresha (Heb 5:14). Nubwo hari igihe tuba twumva twakwigana abandi tugafata imyanzuro nk’iyo bafashe, tugomba gutoza ubushobozi bwacu bwo gutekereza maze tukifatira imyanzuro. Kubera iki? Ni ukubera ko buri wese azabazwa imyanzuro yafashe.—Rm 14:12.

Ntitwagombye kumva ko kuba tumaze imyaka myinshi tubatijwe, ari byo bizatuma dufata imyanzuro myiza. Ahubwo kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, Ijambo rye n’umuryango we ni byo bizatuma dufata imyanzuro myiza.—Ys 1:7, 8; Img 3:5, 6; Mt 24:45.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: MUGIRE UMUTIMANAMA UTABACIRA URUBANZA,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni uwuhe mwanzuro Emma yagombaga gufata?

  • Kuki dukwiriye kwirinda kubwira abandi icyo bakora kandi ari ikibazo kireba umutimanama wabo?

  • Ni iyihe nama irangwa n’ubwenge umugabo n’umugore we bagiriye Emma?

  • Ni hehe Emma yakoreye ubushakashatsi kugira ngo abone inama zari zihuje n’ikibazo yari afite?