Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Shyira Yehova imbere yawe iteka

Shyira Yehova imbere yawe iteka

Iyo kubona akazi dukora bitoroshye, gukomeza gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere no gukiranuka kwayo bishobora kutugora. Icyo gihe dushobora kugwa mu mutego wo kwemera akazi gatuma tudakorera Yehova cyangwa tukarenga ku mahame ya Bibiliya. Icyakora dushobora kwiringira ko Yehova azagaragaza imbaraga ze “arengera abafite umutima umutunganiye” (2Ng 16:9). Nta cyabuza Data udukunda kudufasha no kuduha ibyo dukeneye (Rm 8:32). Ubwo rero, mu gihe tugiye guhitamo akazi tuzakora, tugomba kwiringira Yehova kandi tugakomeza gushyira umurimo we mu mwanya wa mbere.—Zb 16:8.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: JYA UKORERA YEHOVA N’UBUGINGO BWAWE BWOSE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Kuki Jason yanze kwakira ruswa?

  • Twashyira mu bikorwa dute ibivugwa mu Bakolosayi 3:23?

  • Ni mu buhe buryo ibyo Jason yakoze byafashije Thomas?

  • Jya ureka Yehova akuyobore mu gihe ugiye gufata imyanzuro no mu byo ukora byose

    Twashyira mu bikorwa dute ibivugwa muri Matayo 6:22?