Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Ukoresha ibikoresho by’ubushakashatsi

Ukoresha ibikoresho by’ubushakashatsi

Yehova aduha ibikoresho bidufasha gukora neza umurimo wo kubwiriza, urugero nka videwo, inkuru z’Ubwami, amagazeti, udutabo n’ibitabo. Yaduhaye na Bibiliya, akaba ari cyo gikoresho k’ibanze dukoresha (2Tm 3:16). Nanone yaduhaye ibikoresho bidufasha gukora ubushakashatsi kugira ngo tuge dusobanura neza Ibyanditswe. Muri ibyo bikoresho harimo porogaramu ya Watchtower Library, JW Library®, ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower™ n’Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi.

Nukoresha ibyo bikoresho kugira ngo ukore ubushakashatsi ku bikubiye muri Bibiliya, bizagushimisha. Nanone jya utoza uwo wigisha Bibiliya kubikoresha. Ibyo bizatuma na we yishimira kubona ibisubizo by’ibibazo yibaza kuri Bibiliya.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: EMERA UBUFASHA YEHOVA ADUHA MU MURIMO WO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—UKORESHA IBIKORESHO BY’UBUSHAKASHATSIHANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni ikihe kibazo Jade yari afite ku birebana n’irema?

  • Ni he Neeta yakoreye ubushakashatsi?

  • Gukora ubushakashatsi no kubwira abandi ibyo twabonye biradushimisha

    Ni mu buhe buryo yatoranyije ingingo zihuje n’ikibazo Jade yari afite?

  • Gukoresha ibikoresho by’ubushakashatsi byafashije bite Neeta?