Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Jya urinda umurage wawe w’agaciro kenshi

Jya urinda umurage wawe w’agaciro kenshi

Kalebu yarinze umurage we igihe yirukanaga abanzi be bari bakomeye (Ys 15:14; it-1 1083 par. 3)

Hari Abisirayeli batarinze umurage wabo ntibirukana abantu batasengaga Yehova (Ys 16:10; it-1 848)

Yehova yafashije abifuzaga kurinda umurage wabo (Gut 20:1-4; Ys 17:17, 18; it-1 402 par. 3)

Yehova yahaye Abakristo b’ukuri bose umurage w’agaciro, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka. Kugira ngo turinde uwo murage, tugomba kwirinda ibishuko. Ibyo tuzabigeraho nidukomeza kwiyigisha, tukajya mu materaniro, tugakora umurimo wo kubwiriza kandi tugasenga.

IBAZE UTI: “Ese ndinda umurage wange?”