IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Menyesha abandi inkuru nziza y’uko isi nshya yegereje
Mu kwezi k’Ugushyingo tuzifatanya muri gahunda yihariye yo kumenyesha abantu inkuru nziza y’uko isi nshya yegereje (Zb 37:10, 11; Ibh 21:3-5). Uzagire ibyo uhindura kugira ngo wifatanye muri iyo gahunda mu buryo bwuzuye. Muri uko kwezi ushobora guhitamo gukora ubupayiniya bw’ubufasha bw’amasaha 30 cyangwa 50.
Uzashake umurongo w’Ibyanditswe uvuga iby’isi nshya maze uwusomere abantu benshi uko bishoboka kose. Mu gihe uzaba utoranya umurongo uzasoma, uzahitemo uwashishikaza abantu bo mu ifasi yawe. Nubwiriza umuntu bwa mbere ukabona arabyishimiye, uzamuhe Umunara w’Umurinzi No. 2 2021. Uzasubire kumusura vuba kandi umusabe kumwigisha Bibiliya ukoresheje agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Kwifatanya mu buryo bwuzuye muri iyo gahunda yo gutangaza “ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza,” bizaba bishimishije rwose.—Ye 52:7.
MUREBE INDIRIMBO ISANZWE IVUGA NGO: “PARADIZO IRI HAFI,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni ibihe bintu byiza bizabaho mu gihe kizaza aka kana k’agakobwa karimo gatekerezaho?
-
Ni ibihe bintu bizabaho mu isi nshya utegerezanyije amatsiko?
-
Ni mu buhe buryo gutekereza ku byiringiro ufite bizatuma wifatanya mu buryo bwuzuye muri gahunda yihariye izaba mu Gushyingo?—Lk 6:45