4-10 Ukwakira
YOSUWA 8-9
Indirimbo ya 127 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Amasomo tuvana ku nkuru y’Abagibeyoni”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
Ys 8:29—Kuki umwami wa Ayi yamanitswe ku giti? (it-1 1030)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) Ys 8:28–9:2 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro, hanyuma utsinde imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo. (th ingingo ya 2)
Gusubira gusura: (Imin. 4) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Ha nyiri inzu urupapuro rumutumira mu materaniro, kandi muganire kuri videwo ivuga ngo: “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” nk’aho mumaze kuyireba, ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 11)
Disikuru: (Imin. 5) lfb isomo rya 31—Umutwe: Ni irihe somo twavana ku isezerano Yosuwa yagiranye n’Abagibeyoni? (th ingingo ya 13)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Tuge twicisha bugufi (1Pt 5:5): (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Hanyuma ubaze abateze amatwi ibi bibazo: Ni mu buhe buryo Petero na Yohana bakurikije amabwiriza Yesu yabahaye ahereranye na Pasika? Ni mu buhe buryo Yesu yigishije abigishwa be umuco wo kwicisha bugufi mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe? Ni iki kitwemeza ko Petero na Yohana bumvise iryo somo? Wagaragaza ute ko wicisha bugufi?
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jd igice cya 2 par. 13-22 n’agasanduku kari ku ipaji ya 28
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 150 n’isengesho