Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Icyagufasha kubana akaramata n’uwo muzashakana

Icyagufasha kubana akaramata n’uwo muzashakana

Iyo abashakanye babana neza, bishimisha Yehova kandi na bo bikabashimisha (Mr 10:9). Umukristo utarashaka, aba akwiriye gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu gihe ahitamo uwo bazana, kugira ngo azagire urugo rwiza.

Umukristo akwiriye kurambagiza amaze ‘kurenga igihe cy’amabyiruka’ (1Kr 7:36). Icyo gihe umuntu ukiri muto aba afite irari ry’ibitsina ryinshi, ku buryo gufata imyanzuro myiza bishobora kumugora. Mu gihe ukiri umuseribateri, uge ukoresha icyo gihe neza, kugira ngo urusheho kuba inshuti ya Yehova kandi witoze imico iranga Abakristo. Ibyo bizatuma nushaka, uzashyigikira uwo muzabana maze mugire urugo rwiza.

Nanone mbere y’uko wemerera umuntu ko muzabana, jya ufata igihe umumenye neza, mbese umenye “umuntu uhishwe mu mutima” (1Pt 3:4). Niba hari ikintu umushidikanyijeho, muge mubiganiraho. Nk’uko bigenda ku bucuti busanzwe abantu bagirana, nawe uge utekereza icyo uzamarira uwo muzashakana, aho gutekereza ku cyo azakumarira (Fp 2:3, 4). Niwitoza gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mbere yo gushaka, numara no gushaka kuyakurikiza bizakorohera.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: KWITEGURA GUSHAKA—IGICE CYA 3: ‘TEKEREZA ICYO BIZAGUSABA,’ HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Mushiki wacu yatangiye gukundana ate na Shane?

  • Ni iki yabonye amaze kumumenya neza?

  • Ababyeyi be bamufashije bate, kandi se ni uwuhe mwanzuro mwiza yafashe?