IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Komeza kwihangana kugeza igihe umuzuko uzabera
Iyo umuntu twakundaga apfuye, duhumurizwa n’uko azazuka. Nubwo bimeze bityo, icyaha n’urupfu biba bimeze nk’umwenda uboshye udutwikiriye, ku buryo bitubuza amahoro, tukumva tugiye guhera umwuka (Ye 25:7, 8). Ni yo mpamvu “ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe” (Rm 8:22). None se ni iki cyadufasha kwihangana, kugeza igihe umuzuko uzabera? Muri Bibiliya harimo inama zadufasha kwihangana.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “IGIHE UWO WAKUNDAGA APFUYE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni iki cyabaye kuri Danielle, Masahiro na Yoshimi kikabababaza cyane?
-
Ni ibihe bintu bitanu byabafashije?
-
Ni nde ushobora guhumuriza abantu mu buryo bwuzuye?—2Kr 1:3, 4