5-11 Nzeri
1 ABAMI 9-10
Indirimbo ya 10 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Jya usingiza Yehova kubera ubwenge bwe”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
1Bm 10:10, 14—Ni iki kitwemeza ko zahabu Salomo yari afite yari nyinshi nk’uko Bibiliya ibivuga? (w08 1/11 22 par. 4-6)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) 1Bm 10:1-13 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko waganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 5) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Kuganira n’umuntu bwa mbere: Ikigisho cya Bibiliya—Zb 37:29.” Jya uyihagarika maze ubaze ibibazo biri muri iyo videwo.
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro buzakoreshwa muri gahunda yihariye yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. (th ingingo ya 1)
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 5) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro buzakoreshwa muri gahunda yihariye yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Hanyuma utangize ikigisho cya Bibiliya wifashishije isomo rya 01 mu gatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. (th ingingo ya 13)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Jya ushakira ku rubuga rwa JW.ORG inama zagufasha buri munsi”: (Imin. 8) Ikiganiro. Tera abaguteze amatwi inkunga yo kujya bashakira ku rubuga rwa jw.org inama zo muri Bibiliya, zabafasha guhangana n’ibibazo bahura na byo buri munsi.
Ibikenewe iwanyu: (Imin. 7)
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) lff isomo rya 18 ingingo ya 6-7, incamake, ibibazo by’isubiramo n’icyo wakora
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 106 n’isengesho