Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ushakira ku rubuga rwa JW.ORG inama zagufasha buri munsi

Jya ushakira ku rubuga rwa JW.ORG inama zagufasha buri munsi

Ijambo ry’Imana rituma tubona ibikenewe byose, kugira ngo duhangane n’ibigeragezo duhura na byo muri iyi minsi y’imperuka (2Tm 3:1, 16, 17). Icyakora, hari igihe tuba dukeneye icyadufasha kubona amahame yo muri Bibiliya ahuje n’ikibazo dufite. Urugero, niba uri umubyeyi, ushobora gukenera inama zagufasha kurera abana bawe neza. Ushobora no kuba ukiri muto, ukaba uhanganye n’ibibazo bituma kubera Yehova indahemuka bikugora. Nanone ushobora kuba ufite agahinda bitewe n’uko wapfushije uwo mwashakanye. Ku rubuga rwacu, wahabona inama zo muri Bibiliya zagufasha mu bibazo uhanganye na byo hamwe n’ibindi byinshi.—Img 2:3-6.

Jya ku rubuga rwa jw.org ahabanza, maze ukande ahanditse ngo: “INYIGISHO ZA BIBILIYA.” (Reba ifoto ya 1.) Iyo ukanzeho, haza ibintu bitandukanye, ugahitamo icyo ushaka. Nanone ushobora gukanda ahanditse ngo: “ISOMERO > INGINGO ZITANDUKANYE, hanyuma ugahitamo ingingo wifuza. (Reba ifoto ya 2.) Nanone ushobora kubona izo ngingo kuri JW Library®. a Ubwo rero, wakoresha urubuga rwa jw.org cyangwa JW Library®. Ikindi kintu wakora kugira ngo ubone ingingo wifuza, ni ukwandika icyo ushaka ahanditse ngo: “Shakisha,” ku rubuga rwa jw.org.

Andika amagambo ari aha hasi ahanditse ngo: “Shakisha,” maze mu ngingo uza kubona wandike izo wifuza gusoma.

  • Kurera abana

  • Abakiri bato bihebye

  • Gupfusha uwo mwashakanye

a Hari ingingo zimwe na zimwe ushobora kubona ku rubuga rwa jw.org gusa.