Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Babyeyi, mutoze abana banyu kugira ubwenge buva ku Mana

Babyeyi, mutoze abana banyu kugira ubwenge buva ku Mana

Bumwe mu buryo bwiza ababyeyi bakoresha bafasha abana babo kugira ubwenge buva ku Mana, ni ukubafasha kugira ngo amateraniro abagirire akamaro. Ibyo abakiri bato babona mu materaniro, ibyo bumva n’ibitekerezo batanga bibafasha kumenya Yehova no kuba incuti ze (Gut 31:12, 13). None se niba uri umubyeyi, wafasha ute umwana wawe kugira ngo ibyo yiga mu materaniro hafi ya byose bimugirire akamaro?

  • Jya ukora uko ushoboye mujye mu materaniro imbonankubone.​—Zb 22:22

  • Jya uganira n’abavandimwe na bashiki bacu mbere na nyuma y’amateraniro.​—Hb 10:25

  • Jya ureba ko buri wese mu bagize umuryango afite ibitabo turi bukoreshe mu materaniro, byaba ibya elegitoronike cyangwa ibicapye

  • Jya ufasha abana bawe gutegura igitekerezo bazatanga mu materaniro, kandi bitoze kukivuga mu magambo yabo.​—Mt 21:15, 16

  • Jya uvuga neza ibijyanye n’amateraniro n’ibyo tuhigira

  • Jya ufasha abana bawe gukora imirimo itandukanye, urugero nk’isuku ku Nzu y’Ubwami no kuganiriza abagize itorero bakuze

Gufasha abana bawe kuba incuti za Yehova bisaba byinshi kandi hari igihe wumva birenze ubushobozi bwawe. Ariko ujye wizera ko Yehova azagufasha.​—Ye 40:29.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: BABYEYI, MUGE MWISHINGIKIRIZA KURI YEHOVA N’IMBARAGA ZE HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni izihe ngaruka zageraga kuri Zack na Leah bitewe n’umunaniro?

  • Kuki ababyeyi bagombye gusaba Yehova kugira ngo abahe imbaraga?

  • Ni mu buhe buryo Zack na Leah bishingikirije kuri Yehova kugira ngo bagire icyo bageraho?