Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

16-22 Nzeri

ZABURI 85-87

16-22 Nzeri

Indirimbo ya 41 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Isengesho ridufasha kwihangana

(Imin. 10)

Jya usaba Yehova agufashe kugira ibyishimo (Zab 86:4)

Jya usaba Yehova agufashe gukomeza kuba indahemuka (Zab 86:11, 12; w12 15/5 25 par. 10)

Jya wizera ko Yehova azasubiza amasengesho yawe (Zab 86:6, 7; w23.05 13 par. 17-18)


IBAZE UTI: “Ese iyo mpanganye n’ibigeragezo ndushaho gusenga kandi nkamara umwanya muremure nsenga?”​—Zab 86:3.

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 86:11—Igihe Dawidi yasengaga, ni iki yagaragaje ku birebana n’umutima? (it-1 1058 par. 5)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 5)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Saba kwigisha Bibiliya umuntu wagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibintu biherutse kuba, mu kiganiro mwagiranye ubushize. (lmd isomo rya 7 ingingo ya 4)

6. Guhindura abantu abigishwa

(Imin. 5) lff isomo rya 15 ingingo ya 5. Vugana n’uwo wigisha Bibiliya uko aziga mu cyumweru gitaha, igihe uzaba udahari. (lmd isomo rya 10 ingingo ya 4)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 83

7. Ntucogore

(Imin. 5) Ikiganiro.

Murebe iyo VIDEWO. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Kuki hari igihe twumva twacitse intege mu murimo wo kubwiriza?

  • Kuki tutagombye gucika intege?

8. Jya ukomeza usabe abantu kubigisha Bibiliya

(Imin. 10) Ikiganiro.

Ese muri gahunda yihariye yo muri uku kwezi, wigeze utangiza icyigisho cya Bibiliya, ukoresheje agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose? Niba warabikoze birumvikana ko wishimye kandi byateye abandi inkunga. Ariko niba utaratangiza icyigisho cya Bibiliya, ushobora kwibaza niba mu by’ukuri imihati ushyiraho atari imfabusa. None se wakora iki niba ubabazwa n’uko utaratangira kwigisha umuntu Bibiliya?

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana . . . twihangana”​—Mu gihe tubwiriza. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni mu buhe buryo, amagambo ari mu 2 Abakorinto 6:4, 6 adufasha mu gihe tubona ko ibyo dukora mu murimo wo kubwiriza bimeze nko “kujugunya ibintu mu rwobo rudashobora kuzura?”

  • Ni iki wahindura niba ubona ko ibyo ukora ngo utangize icyigisho cya Bibiliya nta cyo bigeraho?

Ujye wibuka ko ibyishimo byacu bidashingira ku mubare w’abigishwa ba Bibiliya twatangije cyangwa dufite. Ahubwo biterwa no kumenya ko Yehova yishimira imihati dushyiraho kugira ngo tumukorere (Luka 10:17-20). Ubwo rero, komeze kwifatanya muri iyi gahunda yihariye ubigiranye umutima wawe wose kandi rwose ‘umurimo ukorera Umwami si imfabusa’.—1Kor 15:58.

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 39 n’isengesho