Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

2-8 Nzeri

ZABURI 79-81

2-8 Nzeri

Indirimbo ya 29 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Jya ugaragaza ko ukunda izina rihebuje rya Yehova

(Imin. 10)

Ntugakore ibintu bitubahisha Yehova (Zab 79:9; w17.02 9 par. 5)

Jya usenga Yehova (Zab 80:18; ijwbv 3 par. 4-5)

Yehova aha imigisha myinshi abamwumvira kandi bakagaragaza ko bakunda izina rye (Zab 81:13, 16)

Niba twifuza ko imyifatire yacu igaragaza ko twitirirwa izina rya Yehova, tugomba kubwira abandi ko turi Abahamya be

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 80:1​—Kuki hari igihe izina rya Yozefu ryakoreshwaga bashaka kuvuga imiryango ya Isirayeli yose? (it-2 111)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Umun. 1) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 4)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 3)

6. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 2) KUBWIRIZA MU RUHAME. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 3)

7. Gusubira gusura

(Imin. 5) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Saba kwigisha Bibiliya umuntu wari warigeze kubyanga. (lmd isomo rya 8 ingingo ya 3)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 10

8. “Bazeza izina ryanjye”

(Imin. 15) Ikiganiro.

Satani yatangiye gusebya izina rya Yehova, mu busitani bwa Edeni. Kuva icyo gihe, ikibazo cy’ingenzi gihangayikishije abantu n’abamarayika ni ukubahisha izina rya Yehova.

Reka noneho dusuzume bimwe mu binyoma bibi cyane, Satani yavuze kuri Yehova. Yavuze ko ari Umutegetsi w’umugome kandi utagira urukundo (Int 3:1-6; Yobu 4:18, 19). Avuga ko abagaragu ba Yehova batamukunda by’ukuri (Yobu 2:4, 5). Nanone yemeje abantu babarirwa muri za miriyoni ko Yehova atari we Muremyi w’ibintu byiza cyane biri ku isi.​—Rom 1:20, 21.

Ese ibyo binyoma bituma wumva umeze ute? Birumvikana ko bituma wumva ushaka kuvuganira Yehova. Azi neza ko abagaragu be baba bifuza kweza izina rye (Gereranya na Yesaya 29:23). Wowe se wabikora ute?

  • Jya ufasha abandi kumenya Yehova no kumukunda (Yoh 17:25, 26). Jya uhora witeguye kwereka abandi ko Imana ibaho kandi ubigishe imico yayo.​—Yes 63:7

  • Jya ukunda Yehova n’umutima wawe wose (Mt 22:37, 38). Jya wumvira amategeko ya Yehova utabitewe n’uko agufitiye akamaro gusa, ahubwo ubitewe n’uko wifuza kumushimisha.​—Img 27:11

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Jya ugaragaza urukundo rudashira nubwo waba . . . wigana n’abanyeshuri bitwara nabi.” Hanyuma ubaze ibibazo bikurikira:

  • Ni mu buhe buryo Ariel na Diego bavuganiye izina rya Yehova?

  • Ni iki cyatumye bifuza kuvuganira Yehova?

  • Nonese wabigana ute?

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero:

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 90 n’isengesho