Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

21-27 Ukwakira

ZABURI 100-102

21-27 Ukwakira

Indirimbo ya 37 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Jya ushimira Yehova kubera urukundo rwe rudahemuka

(Imin. 10)

Jya ukunda Yehova cyane (Zab 100:5; w23.03 12 par. 18-19)

Jya wirinda ikintu cyose cyatuma udakomeza kuba incuti ya Yehova (Zab 101:2, 3; w23.02 17 par. 10)

Jya wirinda abantu basebya Yehova n’umuryango we (Zab 101:5; w11 15/7 16 par. 7-8)

IBAZE UTI: “Ese uko nkoresha imbuga nkoranyambaga, bishobora gutuma ntakomeza kuba incuti ya Yehova?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 102:6—Kuki umwanditsi wa zaburi yigereranyije n’uruyongoyongo? (it-2 596)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 3)

5. Gusubira gusura

(Imin. 5) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 4)

6. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 4) Icyerekanwa. ijwbq 129​—Umutwe: Ese Bibiliya yaba yarahindutse? (th ingingo ya 8)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 137

7. ‘Nakomeje kugukurikira, nawe urankomeza’

(Imin. 15)

Ikiganiro. Erekana iyo VIDEWO. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni gute Ana yagaragaje urukundo rudahemuka?

  • Twamwigana dute?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 96 n’isengesho