23-29 Nzeri
ZABURI 88-89
Indirimbo ya 22 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Yehova ni we Mutegetsi mwiza kuruta abandi
(Imin. 10)
Ubutegetsi bwa Yehova buzatuma habaho ubutabera nyakuri (Zab 89:14; w17.06 28 par. 5)
Ubutegetsi bwa Yehova buzatuma abantu bagira ibyishimo byinshi (Zab 89:15, 16; w17.06 29 par. 10-11)
Ubutegetsi bwa Yehova buzahoraho iteka ryose (Zab 89:34-37; w14 15/10 10 par. 14)
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
-
Zab 89:37—Kuba uwizerwa no kuba indahemuka bitandukaniye he? (cl 281 par. 4-5)
-
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 89:1-24 (th ingingo ya 11)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. Saba kwigisha Bibiliya umuntu utari Umukristo. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 5)
5. Gusubira gusura
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ereka nyiri inzu uko kwiga Bibiliya bikorwa. (th ingingo ya 9)
6. Sobanura imyizerere yawe
(Imin. 5) Disikuru. ijwbq 181—Umutwe: Ni ibiki bivugwa muri Bibiliya? (th ingingo ya 2)
Indirimbo ya 94
7. Amahame ya Yehova ni meza cyane
(Imin. 10) Ikiganiro.
Abantu benshi babona ko amahame yo muri Bibiliya arebana n’ishyingiranwa hamwe n’imibonano mpuzabitsina adashyize mu gaciro kandi ko atagihuje n’igihe. Ese wemera udashidikanya ko gukurikiza amahame ya Yehova ari byo byiza?—Yes 48:17, 18; Rom 12:2.
-
Kuki tudakwiriye gukurikiza amahame yo muri iyi si agenga umuco? (Yer 10:23; 17:9; 2Kor 11:13-15; Efe 4:18, 19)
-
Kuki dukwiriye kwiringira amahame ya Yehova atuma tugira imico myiza? (Yoh 3:16; Rom 11:33; Tito 1:2)
Bibiliya yigisha ko abantu batumvira amategeko y’Imana atuma bagira imico myiza “batazahabwa Ubwami bw’Imana” (1Kor 6:9, 10). None se iyo niyo mpamvu yonyine yagombye gutuma twumvira amahame y’Imana?
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Impamvu dufite ukwizera—Uko mbona amahame y’Imana.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
-
Amahame y’Imana atuma abantu bagira imico myiza aturinda ate?
8. Ibikenewe iwanyu
(Imin. 5)
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
(Imin. 30) bt igice cya 15 par. 15-20