Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

28 Ukwakira–3 Ugushyingo

ZABURI 103-104

28 Ukwakira–3 Ugushyingo

Indirimbo ya 30 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Yibuka ko “turi umukungugu”

(Imin. 10)

Impuhwe za Yehova zituma ashyira mu gaciro (Zab 103:8; w23.07 21 par. 5)

Iyo dukoze amakosa aratubabarira (Zab 103:9, 10; w23.09 6-7 par. 16-18)

Ntadusaba gukora ibyo tudashoboye (Zab 103:14; w23.05 26 par. 2)

IBAZE UTI: “Ese uko mfata uwo twashakanye bigaragaza ko nigana uburyo Yehova ashyira mu gaciro?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 104:24​—Uyu murongo utwigishije iki ku birebana n’ubushobozi Yehova afite bwo kurema? (cl 55 par. 18)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 4)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ganira n’umuntu wemeye kwiga Bibiliya kuri videwo ivuga ngo: “Menya uko wakwiga Bibiliya”. (th ingingo ya 9)

6. Disikuru

(Imin. 5) lmd umugereka A ingingo ya 6​—Umutwe: Umugabo agomba ‘gukunda umugore we nk’uko yikunda.’ (th ingingo ya 1)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 44

7. Ese uzi aho ubushobozi bwawe bugarukira?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Iyo duhaye Yehova ibyiza kurusha ibindi, arishima kandi natwe tukishima (Zab 73:28). Icyakora iyo dukora cyane ariko tukirengagiza ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira, bishobora gutuma duhangayika kandi tugacika intege.

Erekana VIDEWO ivuga ngo: “Tujye twitega ibintu bishyize mu gaciro.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni iki Yehova adusaba (Mika 6:8)?

  • Ni iki cyafashije mushiki wacu kudahangayika cyane bitewe nuko ataragera ku ntego yishyiriyeho?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 55 n’isengesho