Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

7-13 Ukwakira

ZABURI 92-95

7-13 Ukwakira

Indirimbo ya 84 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Gukorera Yehova ni wo mwanzuro mwiza uruta indi yose

(Imin. 10)

Birakwiriye ko dusenga Yehova (Zab 92:1, 4; w18.04 26 par. 5)

Afasha abamusenga guhitamo neza, bigatuma bagira ibyishimo (Zab 92:5; w18.11 20 par. 8)

Akomeza kubona ko abamukorera bafite agaciro nubwo baba bageze mu zabukuru (Zab 92:12-15; w20.01 19 par. 18)

IBAZE UTI: “Ni iki gituma ntiyegurira Yehova ngo mbatizwe?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 92:5​—Ayo magambo agaragaza ate ubwenge bwa Yehova? (cl 176 par. 18)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Mu gihe uganira n’umuntu, shaka uko wamubwira ibirebana n’umurimo ukora wo kwigisha abantu Bibiliya. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 3)

5. Gusubira gusura

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Saba kwigisha Bibiliya umuntu wari warigeze kubyanga. (lmd isomo rya 8 ingingo ya 4)

6. Guhindura abantu abigishwa

(Imin. 5) Ganira n’umwigishwa wa Bibiliya utagira amajyambere. (lmd isomo rya 12 ingingo ya 5)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 5

7. Abakiri bato bahura n’imihangayiko

(Imin. 15) Ikiganiro.

Abagaragu ba Yehova nabo bahura n’imihangayiko myinshi. Urugero: Dawidi yagiye ahura n’imihangayiko mu mibereho ye. Muri iki gihe, abenshi mu bavandimwe bacu na bo barahangayitse (Zab 13:2; 139:23). Ikibabaje ariko ni uko n’abakiri bato nabo bahura n’imihangayiko. Guhangayika bishobora gutuma twumva ibikorwa twari tumenyereye, urugero nko kujya ku ishuri cyangwa mu materaniro, bitubereye umutwaro. Nanone bishobora gutuma twumva dufite ubwoba bwinshi cyangwa tukagira ibitekerezo byo kumva twakwiyahura.

Mwebwe abakiri bato, nimwumva muhangayitse mujye mubibwira ababyeyi banyu cyangwa undi muntu mukuru. Nanone mujye musenga Yehova mumusabe kubafasha (Flp 4:6). Azabafasha rwose (Zab 94:17- 19; Yes 41:10). Reka dufate urugero rwa Steing.

Erekana VIDEWO ivuga ngo: “Yehova ntiyigeze antererana.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

• Ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya wafashije Steing kandi se kuki wamufashije?

• Ni gute Yehova yamwitayeho?

Babyeyi mushobora gufasha abana banyu guhangana n’imihangayiko. Mujye mubatega amatwi mwihanganye, mubereke ko mubakunda kandi mubafashe kwiringira ko Yehova abakunda (Tito 2:4; Yak 1:19). Mujye mwishingikiriza kuri Yehova, mumusabe kubahumuriza no kubaha imbaraga, kugira ngo mushobore gufasha abana banyu.

Hari ubwo tutamenya niba mu bagize itorero hari umuntu uhangayitse bikabije, cyangwa ntitumenye neza uko yiyumva. Icyakora dushobora gukora uko dushoboye tugatuma bumva bakunzwe kandi bisanzuye.—Img 12:25; Heb 10:24.

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 81 n’isengesho