Uburyo bw’icyitegererezo
UMUNARA W’UMURINZI
Ikibazo: Umuntu akubajije ati “ijuru ni iki” wamusubiza ngo iki?
Umurongo w’Ibyanditswe: Yoh 8:23
Icyo wavuga: Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi iratwereka icyo Yesu na Se baduhishurira ku bijyanye n’ijuru.
JYA WIGISHA UKURI
Ikibazo: Ese ntiwibonera ko ibyo Bibiliya yahanuye bisohora muri iki gihe?
Umurongo w’Ibyanditswe: 2Tm 3:1-5
Ukuri: Ubuhanuzi buvuga iby’iminsi y’imperuka burimo burasohora. Ibyo bituma twiringira ko n’ubuvuga iby’igihe kizaza gishimishije buzasohora.
KUKI UKWIRIYE KWIGA BIBILIYA? (Videwo)
Uko twatangira: Turimo turereka abantu videwo ngufi isobanura ukuntu twabona ibisubizo by’ibibazo dukunze kwibaza. [Erekana videwo.]
Icyo wavuga: Iki gitabo kirakwereka icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ukuntu Imana izakemura ibibazo biri ku isi. [Muhe igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyangwa Icyo Bibiliya itwigisha.]
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.