Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko twakoresha igitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?

Uko twakoresha igitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?

Igitabo Icyo Bibiliya itwigisha n’igitabo Icyo Bibiliya yigisha bimeze kimwe. Ibyo bitabo byombi byigisha inyigisho z’ukuri zimeze kimwe. Icyakora igitabo Icyo Bibiliya itwigisha gikoresha imvugo yoroheje kandi yumvikana. Kigamije gufasha abantu badashobora gusobanukirwa neza ibiri mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha. Igitabo Icyo Bibiliya itwigisha ntigifite imigereka; ahubwo ku mapaji asoza hari Ibisobanuro by’amagambo n’inyigisho. Ibyo bisobanuro birumvikana neza kandi ibirimo biba byavuzwe mu gice cyasuzumwe. Nta bibazo biri ku ntangiriro ya buri gice, kandi nta gasanduku k’isubiramo kari ku mpera yacyo; ahubwo uhasanga incamake y’ibyizwe muri icyo gice. Kimwe n’igitabo Icyo Bibiliya yigisha, igitabo Icyo Bibiliya itwigisha ushobora kugitanga igihe icyo ari cyo cyose, nubwo cyaba atari cyo gitangwa muri uko kwezi. Twakoresha dute ibintu byihariye bigize igitabo Icyo Bibiliya itwigisha mu gihe twigisha umuntu Bibiliya?

INCAMAKE: Ubusanzwe, iyo tuyobora icyigisho cya Bibiliya, dusoma paragarafu zo mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha, hanyuma tukabaza ikibazo kandi tuzakomeza gukoresha ubwo buryo. Ariko reka tuvuge ko umwigishwa atazi neza ururimi yigamo cyangwa akaba atazi gusoma neza. Icyo gihe, dushobora kumwigisha dukoresheje igitabo icyo Bibiliya itwigisha. Tuzamwigisha twifashishije incamake ya buri gice, maze tumutere inkunga yo kuzisomera icyo gice cyose. Ushobora kumwigisha inyigisho imwe mu zigize incamake, mu gihe cy’iminota 15. Kubera ko incamake itaba ikubiyemo ibintu byose biri mu gice, umubwiriza agomba gutegura neza azirikana ibyo umwigishwa akeneye. Niba umubwiriza ahisemo kuyobora igice cyose, ashobora gukoresha incamake mu isubiramo.

IBISOBANURO: Ni amagambo n’inyigisho biba byavuzwe muri buri gice, bitondetse uko ibice bikurikirana. Umubwiriza ni we uhitamo niba bari busuzume Ibisobanuro byo mu gitabo Icyo Bibiliya itwigisha igihe biga.