IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Rubyiruko, mwihutire kunyura mu ‘irembo rigari’
Abakiri bato bashobora gutekereza ko bazakomeza kuba abasore, kandi ko batazigera bahura n’“iminsi y’amakuba” ijyanirana n’iza bukuru (Umb 12:1). Niba ukiri muto, ushobora kuba ufite igihe gihagije ku buryo wakwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka, urugero nko gukora umurimo w’igihe cyose.
‘Ibihe n’ibigwirira abantu bigera [kuri] bose’ hakubiyemo n’abakiri bato (Umb 9:11). Ntimuba ‘muzi uko ejo ubuzima bwanyu buzaba bumeze’ (Yak 4:14). Ni yo mpamvu mutagombye gutindiganya kwinjira mu “irembo rigari rijya mu murimo” kuko ricyuguruye (1 Kor 16:9). Ntimuzigera mwicuza.
Intego zo mu buryo bw’umwuka mwakwishyiriraho:
-
Kubwiriza mu rundi rurimi
-
Gukora umurimo w’ubupayiniya
-
Kwiga amashuri ya gitewokarasi
-
Gukora imirimo y’ubwubatsi
-
Gukora kuri Beteli
-
Kuba umugenzuzi usura amatorero