Bibiliya ivuga ibiranga umugore w’imico myiza
Mu migani igice cya 31 herekana inama Umwami Lemuweli yahawe na nyina. Inama zirangwa n’ubwenge yamuhaye, zamweretse ibiranga umugore w’imico myiza.
Umugore w’imico myiza ariringirwa
-
Atanga ibitekerezo byiza mu gihe hari imyanzuro igomba gufatwa mu muryango ariko agakomeza kugandukira umugabo we
-
Umugabo we yizera ko ashobora gufata imyanzuro myiza, maze akumva ko atagomba gukora buri kantu kose abanje kumubaza
Umugore w’imico myiza arangwa n’umwete
-
Yirinda gusesagura kandi akoroshya ubuzima kugira ngo umuryango we wambare neza, ugaragare neza kandi urye neza
-
Akorana umwete kandi akagenzura ibyo abakozi be bakora buri munsi