Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 27-31

Bibiliya ivuga ibiranga umugore w’imico myiza

Bibiliya ivuga ibiranga umugore w’imico myiza

Mu migani igice cya 31 herekana inama Umwami Lemuweli yahawe na nyina. Inama zirangwa n’ubwenge yamuhaye, zamweretse ibiranga umugore w’imico myiza.

Umugore w’imico myiza ariringirwa

31:10-12

  • Atanga ibitekerezo byiza mu gihe hari imyanzuro igomba gufatwa mu muryango ariko agakomeza kugandukira umugabo we

  • Umugabo we yizera ko ashobora gufata imyanzuro myiza, maze akumva ko atagomba gukora buri kantu kose abanje kumubaza

Umugore w’imico myiza arangwa n’umwete

31:13-27

  • Yirinda gusesagura kandi akoroshya ubuzima kugira ngo umuryango we wambare neza, ugaragare neza kandi urye neza

  • Akorana umwete kandi akagenzura ibyo abakozi be bakora buri munsi

Umugore w’imico myiza akunda Imana

31:30

  • Atinya Imana kandi akagirana imishyikirano myiza na yo