Jya uha Yehova ibyiza kuruta ibindi
Muri Isirayeli, kuba umuntu yari umukene ntibyamubuzaga kubana neza na Yehova. Umukene cyane na we yashoboraga guha Yehova ituro kandi rikamushimisha. Ik’ingenzi ni uko yagombaga kumuha ibyiza kuruta ibindi. Uwo mukene yashoboraga gutanga “ifu inoze,” imeze nk’iyo bakoreshaga bakira umushyitsi ukomeye (It 18:6). No muri iki gihe, Yehova ashaka ko tumuha ‘igitambo cy’ishimwe’ kiza kuruta ibindi, nubwo twaba tudashoboye gukora nk’ibyo twakoraga mbere.—Hb 13:15.
Iyi ngingo yagufasha ite niba utagishoboye gukora nk’ibyo wakoraga mbere bitewe n’uburwayi cyangwa ukaba utagifite imbaraga?