2-8 Ugushyingo
KUVA 39-40
Indirimbo ya 89 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Mose yakurikije ibyo Yehova yamutegetse byose”: (Imin. 10)
Kv 39:32—Igihe Abisirayeli bubakaga ihema ry’ibonaniro, Mose yakurikije ibyo Yehova yamutegetse byose (w11 15/9 27 par. 13)
Kv 39:43—Mose yagenzuye ko imirimo yo kubaka ihema ry’ibonaniro yakozwe neza
Kv 40:1, 2, 16—Mose yubatse ihema ry’ibonaniro akurikije ibyo Yehova yari yamubwiye (w05 15/7 26 par. 3)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
Kv 39:34—Abisirayeli bakuye he impu z’inyamaswa zitwa tahashi zo kubakisha ihema ry’ibonaniro? (it-2 884 par. 3)
Kv 40:34—Igihe igicu cyatwikiraga ihema ry’ibonaniro, byagaragaje iki? (w15 15/7 21 par. 1)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Kv 39:1-21 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko waganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 4) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Jya uyihagarika maze ubaze ibibazo biri muri iyo videwo. Muganire uko umuntu yakwirinda kugira aho abogamira, niba nyiri inzu ashaka ko muganira kuri poritiki.
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Subiza ikibazo nyiri inzu afite cy’uko ubona umukandida uyu n’uyu cyangwa ibya poritiki. (th ingingo ya 12)
Disikuru: (Imin. 5 cg itagezeho) w16.04 29 par. 8-10—Umutwe: Ni mu buhe buryo twakwirinda kugira aho tubogamira mu biganiro tugirana n’abandi no mu byo dutekereza? (th ingingo ya 14)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya utega amatwi kandi usobanukirwe (Mt 13:16): (Imin. 15) Erekana iyo videwo. Hanyuma ubaze ibi bibazo: Kuki tugomba gutega amatwi kandi tugasobanukirwa? Kuki kumva ibyo Yehova avuga bidahagije? Amagambo ari muri Mariko 4:23, 24 asobanura iki? Mu Baheburayo 2:1 hagaragaza iki? Twagaragaza dute ko dusobanukiwe ibyo twumva?
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30 cg itagezeho) jy igice cya 139
Amagambo yo gusoza (Imin. 3 cg itagezeho)
Indirimbo ya 139 n’isengesho