Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ubwiriza ukoresheje terefoni

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ubwiriza ukoresheje terefoni

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Gukoresha ubwo buryo bidufasha “kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza” (Ibk 20:24). * Nanone bituma tugeza ubutumwa ku bantu mu gihe tudashobora kubageraho.

UKO WABIGENZA:

  • Jya witegura. Jya uhitamo ingingo ikwiriye wavugaho, hanyuma wandike ibyo wifuza kuvuga. Nanone ushobora gutegura amagambo make wavuga mu gihe nyiri inzu atari we ukwitabye. Byaba byiza ushyize hafi yawe ibyo wanditse n’ibindi bintu wakenera ubwiriza, urugero nka terefoni cyangwa tabureti ugafungura kuri JW Library® cyangwa ku rubuga rwa jw.org®

  • Ntugahangayike. Jya uvuga nk’uko usanzwe uvuga. Jya umwenyura kandi umere nk’aho nyiri inzu akureba. Ntukaruhuke aho bidakwiriye. Byaba byiza ubwirije uri kumwe n’undi muntu. Niba nyiri inzu abajije ikibazo, jya ugisubiramo kugira ngo uwo muri kumwe agufashe gushaka igisubizo

  • Jya ushyiraho urufatiro rwo gusubira gusura. Niba nyiri inzu ashimishijwe n’ibyo umubwira, ushobora kumubaza ikibazo uzasubiza ubutaha ukoresheje terefoni. Nanone ushobora kumwoherereza igitabo ukoresheje aderesi ye cyangwa ukakimushyira. Ikindi kandi ushobora kumwoherereza videwo n’izindi ngingo zitandukanye

^ par. 3 Niba kubwiriza kuri terefoni mu gihugu cyanyu byemewe, mwagombye gukurikiza amategeko ajyanye no gukoresha aderesi z’umuntu ku giti ke.