Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABALEWI 8-9

Yehova aha umugisha abagaragu be

Yehova aha umugisha abagaragu be

8:6-9, 12; 9:1-5, 23, 24

Igihe abatambyi bamaraga gutamba ibitambo, Yehova yatumye umuriro utwika ibyo bitambo. Ibyo bigaragaza ko Yehova yari ashyigikiye abo batambyi. Yehova yari yeretse Abisiriyeli bari bateraniye aho, ko na bo bagombaga gushyigikira abo batambyi. Muri iki gihe Yehova akoresha Yesu Kristo we Mutambyi Mukuru (Hb 9:11, 12). Mu mwaka wa 1919, Yesu yashyizeho itsinda rito ry’abavandimwe basutsweho umwuka, kugira ngo babe ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mt 24:45). Ni iki kitwemeza ko Imana yemera uwo mugaragu wizerwa?

  • Nubwo uwo mugaragu wizerwa yagiye ahura n’ibitotezo byinshi, yakomeje gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka

  • Nk’uko byari byarahanuwe, ubutumwa bwiza burimo burabwirizwa “mu isi yose ituwe.”—Mt 24:14.

Ni iki twakora ngo dushyigikire umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?