Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yakobo ahanurira abahungu be

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Yehova yagaragaje ubwenge igihe yagabanyaga Igihugu k’Isezerano

Yehova yagaragaje ubwenge igihe yagabanyaga Igihugu k’Isezerano

Yehova yasabye Abisirayeli gukora ubufindo kugira ngo agaragaze aho buri muryango wari gutura (Ys 18:10; it-1 359 par. 1)

Igihe Yehova yagabanyaga Abisirayeli Igihugu k’Isezerano, yashohoje ubuhanuzi Yakobo yahanuye agiye gupfa (Ys 19:1; it-1 1200 par. 1)

Yehova yaretse Abisirayeli aba ari bo bagena imbibi za gakondo ya buri muryango (Ys 19:9; it-1 359 par. 2)

Yehova yabagabanyije Igihugu k’Isezerano neza cyane, ku buryo nta muryango wari kugirira undi ishyari cyangwa ngo habe amakimbirane. Ese ibyo ntibikwemeza ko Yehova azatuyobora neza mu isi nshya?