JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Usenga Yehova kugira ngo agufashe
Yehova ni we utuma imbuto z’ukuri tubiba mu mutima w’umuntu zikura (1Kr 3:6-9). Ubwo rero, tugomba kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo adufashe kandi afashe n’abo twigisha Bibiliya maze bagire amajyambere.
Jya usenga Yehova umusaba gufasha abo wigisha Bibiliya guhangana n’ibigeragezo n’ibindi bibazo bashobora guhura na byo (Fp 1:9, 10). Uge usenga ugusha ku ngingo. Jya usenga usaba umwuka wera kugira ngo uyobore ibitekerezo byawe n’ibyo ukora byose (Lk 11:13). Nanone jya wigisha abigishwa ba Bibiliya gusenga kandi ubashishikarize kubikora. Muge musengera hamwe kandi ubasabire ubavuga mu izina.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “EMERA UBUFASHA YEHOVA ADUHA MU MURIMO WO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA—ISENGESHO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni ikihe kibazo Neeta yahuye na cyo igihe yigishaga Jade Bibiliya?
-
Amagambo avugwa mu 1 Abakorinto 3:6 yafashije ate Neeta?
-
Ikibazo Neeta yari afite cyakemutse gite?