Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Umwuka wera wabafashije gusohoza inshingano itoroshye

Umwuka wera wabafashije gusohoza inshingano itoroshye

Abagaragu ba Yehova bagiye bakora ibintu bihambaye, bidatewe n’imbaraga zabo ahubwo bitewe n’uko yabafashije. Urugero, mu mwaka wa 1954, umuryango wa Yehova wasohoye videwo ivuga ngo: “Ibikorwa by’umuryango wacu.” Iyo videwo yakozwe n’abagize umuryango wa Beteli batari bazi ibyo gukora za videwo. Rwose tuvugishije ukuri, umwuka wa Yehova ni wo watumye basohoza iyo nshingano itari yoroshye. Ibyo bituma twizera ko nitwishingikiriza kuri Yehova, tuzasohoza neza inshingano iyo ari yo yose tuzahabwa mu muryango we.—Zk 4:6.

MUREBE IYI VIDEWO: UKO VIDEWO IVUGA NGO: ‘IBIKORWA BY’UMURYANGO WACU’ YAKOZWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Kuki abavandimwe bafashe umwanzuro wo gukora videwo igaragaza ibikorerwa ku kicaro gikuru?

  • Iyo videwo igaragaza ite ko abagize umuryango wa Beteli bakorana nk’ingingo z’umubiri? —1Kr 12:14-20

  • Ni ibihe bibazo abavandimwe bahuye na byo igihe bakoraga iyo videwo, kandi se babikemuye bate?

  • Ibyabaye kuri abo bavandimwe bitwigisha iki ku birebana n’umwuka wera?