Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Yehova yishimira cyane amasengesho yacu

Yehova yishimira cyane amasengesho yacu

Amasengesho Yehova yemera ameze nk’umubavu uhumura neza, buri gihe wategurirwaga Yehova mu rusengero (Zb 141:2). Iyo dusenze Yehova tumubwira ko tumukunda, tukamushimira, tukamubwira ibiduhangayikishije n’ibyo twifuza kandi tukamusaba ko yatuyobora, tuba tugaragaje ko turi incuti ze. Nanone yishimira isengesho rigufi umuvandimwe avuga, iyo tugiye gutangira amateraniro n’iyo tugiye kuyasoza. Icyakora iyo turi twenyine, maze tugafata umwanya uhagije wo kubwira Yehova ibituri ku mutima byose, birushaho kumushimisha.​—Img 15:8.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: ISENGESHO NI RYO RIMFASHA,” MAZE MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni izihe nshingano umuvandimwe Johnson yagiye ahabwa mu murimo wa Yehova?

  • Ni iki kigaragaza ko uyu muvandimwe yasengaga Yehova ngo amufashe?

  • Ibyabaye kuri uyu muvandimwe byakwigishije iki?