28 Ugushyingo–4 Ukuboza
2 ABAMI 11-12
Indirimbo ya 59 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Yehova yahannye umugore mubi wifuzaga kuba umwamikazi”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
2Bm 12:1—Kuki Yehova yarinze Yehowashi ntiyemere ko yicwa akiri umwana? (it-1 1265-1266)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) 2Bm 11:1-12 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. Hanyuma utumire nyir’inzu mu materaniro kandi muganire kuri videwo ivuga ngo “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” nk’aho mumaze kuyireba ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 4)
Gusubira gusura: (Imin. 4) Koresha ingingo yavuzweho mu buryo bwo gutangiza ibiganiro. Hanyuma ubwire nyir’inzu ko twigisha abantu Bibiliya ku buntu, maze umuhe agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Nanone muganire kuri videwo ivuga ngo “Kwiga Bibiliya bikorwa bite?” nk’aho mumaze kuyireba, ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 3)
Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 5) lff isomo rya 08, Ibindi wamenya n’ingingo ya 4 (th ingingo ya 6)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Kuki Abakristo bakwiriye kwifuza inshingano?”: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo “Kuki wifuza inshingano?” (1Tm 3:1)
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) lff isomo rya 29
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 77 n’isengesho