Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

“Mugire akamenyero ko gutanga”

“Mugire akamenyero ko gutanga”

Yesu yavuze ko iyo tugira ubuntu n’abandi batwigana (Lk 6:38). Iyo dukunda gutanga, bituma abavandimwe na bashiki bacu na bo bagaragaza umuco wo kugira neza no kugira ubuntu.

Gutanga tubivanye ku mutima bigaragaza ko dusenga Yehova mu buryo yemera. Yehova azirikana Abakristo bagirira neza bagenzi babo bari mu bibazo, kandi abasezeranya ko azabaha imigisha.​—Img 19:17.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: TURABASHIMIRA KO MUKUNDA GUTANGA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Impano utanga zakoreshejwe zite kugira ngo zifashe abavandimwe na bashiki bacu?

  • Kuki dukwiriye gukomeza kugira umuco wo gutanga, nubwo twaba dutanga bike?—Reba nanone ingingo iri ku rubuga rwa jw.org ivuga ngo: “Ibisagutse biziba icyuho.”