16-22 Ukuboza
ZABURI 119:57-120
Indirimbo ya 129 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Icyo wakora ngo wihanganire imibabaro
(Imin. 10)
Jya ukomeza gusoma no kwiyigisha Ijambo ry’Imana (Zab 119:61; w06 15/6 20 par. 2; w00 1/12 14 par. 3)
Jya ukura amasomo ku bibazo wahuye na byo (Zab 119:71; w06 1/9 14 par. 4)
Jya usaba Yehova aguhumurize (Zab 119:76; w17.07 13 par. 3, 5)
IBAZE UTI: “Yehova yamfashije ate kwihanganira imibabaro?”
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
-
Zab 119:96—Uyu murongo ushobora kuba usobanura iki? (w06 1/9 14 par. 5)
-
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 119:57-80 (th ingingo ya 12)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ereka nyiri inzu urubuga rwacu kandi umuhe agakarita ka jw.org. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 5)
5. Gusubira gusura
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tumira umuntu azaze kumva disikuru itangwa mu mpera z’icyumweru. Gira icyo uvuga kuri videwo ivuga ngo: “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” (lmd isomo rya 8 ingingo ya 3)
6. Sobanura imyizerere yawe
(Imin. 5) Icyerekanwa. ijwbq 157—Umutwe: Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiza? (lmd isomo rya 3 ingingo ya 3)
Indirimbo ya 128
7. Yehova adufasha kwihangana
(Imin. 15) Ikiganiro.
Kwihangana ni uguhangana n’ibibazo cyangwa ingorane ntiwemere ko bigutsinda. Nanone ni ukudacika intege, tugatuza, tukumva ko ibyiza biri imbere. Niduhura n’ibibazo, tuzagaragaza ko turi abantu bihangana ‘nitudasubira inyuma’ cyangwa ngo ducike intege mu murimo dukorera Yehova (Heb 10:36-39). Mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, Yehova aba yifuza cyane kudufasha kugira ngo twihangane.—Heb 13:6.
Andika uko Yehova adufasha kwihangana ukurikije imirongo y’Ibyanditswe ikurikira:
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Jya usenga ubudacogora usabira abari mu makuba.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
-
Twakoresha dute urubuga rwa jw.org kugira ngo tumenye amakuru y’abavandimwe bacu bahanganye n’ibigeragezo?
-
Ababyeyi batoza bate abana babo gusengera abandi kandi se kuki ari byiza?
-
Kuki ari byiza ko dusenga dusaba Yehova ko yafasha Abakristo bagenzi bacu kwihangana mu gihe bahanganye n’ibigeragezo?
-
Ni mu buhe buryo gusengera abandi, byadufasha natwe kwihanganira ibigeragezo?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 19 par. 14-20 n’agasanduku ko ku ipaji ya 152