Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

18-24 Ugushyingo

ZABURI 107-108

18-24 Ugushyingo

Indirimbo ya 7 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. “Mushimire Yehova kuko ari mwiza”

(Imin. 10)

Nk’uko Yehova yacunguye Abisirayeli akabavana i Babuloni, ni ko natwe yadukijije akadukura muri iyi si ya Satani (Zab 107:1, 2; Kol 1:13, 14)

Iyo dushimira Yehova, bituma twifuza no kumusingiza mu gihe turi mu materaniro (Zab 107:31, 32; w07 15/4 20 par. 2)

Gukomeza gutekereza ku bintu byiza Yehova yadukoreye, bituma turushaho kumushimira (Zab 107:43; w15 15/1 9 par. 4)

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 108:9—Kuki Mowabu ari “nk’ibase” Imana ikarabiramo? (it-2 420 par. 4)

  • Ni ibihe bintu wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 4)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Bwira umuntu gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya kandi umuhe agakarita kavuga ngo: “Kwiga Bibiliya ku buntu.” (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)

6. Disikuru

(Imin. 5) ijwyp 90​—Umutwe: Nakwirinda nte kugira ibitekerezo bibi? (th ingingo ya 14)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 46

7. Iyo turirimba tuba dusingiza Yehova

(Imin. 15) Ikiganiro.

Igihe Yehova yari amaze gukiza Abisirayeli ingabo zikomeye z’Abanyegiputa ku Nyanja Itukura, Abisirayeli baririmbiye Yehova bamusingiza kubera ibyo yari abakoreye (Kuva 15:1-19). Abagabo ni bo batangiye kuririmba iyo ndirimbo nshya (Kuva 15:21). Nanone Yesu n’Abakristo ba mbere na bo baririmbaga indirimbo zo gusingiza Yehova (Mat 26:30; Kol 3:16). Natwe duhora dushimira Yehova tumuririmbira igihe turi mu materaniro no mu makoraniro. Urugero, indirimbo tumaze kuririmba ivuga ngo: “Warakoze Yehova,” yaririmbwe mu materaniro kuva mu mwaka wa 1966.

Mu duce tumwe na tumwe, usanga abagabo bagira isoni zo kuririmbira mu ruhame. Hari n’abandi batinya kuririmba kubera ko baba bibwira ko batagira ijwi ryiza. Ubwo rero tujye twibuka ko kuririmba mu materaniro na byo bigize gahunda yo gusenga Yehova. Umuryango wa Yehova ukora ibishoboka byose ukadutegurira indirimbo nziza kandi ukaduhitiramo izo turirimba muri buri teraniro. Icyo twe dusabwa gukora, ni ukuririmbira hamwe tukagaragaza ko dukunda Papa wacu wo mu ijuru kandi ko tumushimira.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Tumenye amateka yacu​—Impano y’indirimbo, Igice cya 2.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni ibihe bintu bidasanzwe byabaye mu mwaka wa 1944?

  • Abavandimwe bacu bo muri Siberiya bagaragaje bate ko bakunda indirimbo z’Ubwami?

  • Kuki Abahamya ba Yehova babona ko kuririmba ari iby’ingenzi?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 73 n’isengesho