23-29 Ukuboza
ZABURI 119:121-176
Indirimbo ya 31 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Jya wirinda ibyaguteza imibabaro
(Imin. 10)
Jya ukunda amategeko y’Imana (Zab 119:127; w18.06 17 par. 5-6)
Jya wanga ibibi (Zab 119:128; w93 15/4 17 par. 12)
Jya wumvira Yehova kandi wirinde amakosa aterwa no kutaba “inararibonye” (Zab 119:130, 133; Img 22:3)
IBAZE UTI: “Ni ibihe bintu ngomba gukosora, kugira ngo ngaragaze ko nkunda amategeko y’Imana cyangwa ko nanga ibibi?”
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
-
Zab 119:160—Dukurikije uyu murongo, ni iki twagombye kwemera tudashidikanya? (w23.01 2 par. 2)
-
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 119:121-152 (th ingingo ya 2)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 5)
5. Gusubira gusura
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ereka umuntu uko yagera ku rubuga rwa jw.org kugira ngo abone ingingo zamushimisha (lmd isomo rya 8 ingingo ya 3)
6. Guhindura abantu abigishwa
(Imin. 5) Ganira n’umuntu wigisha Bibiliya ariko akaba adaterana buri gihe (lmd isomo rya 12 ingingo ya 4)
Indirimbo ya 121
7. Jya wirinda ko amafaranga atuma ugira imibabaro
(Imin. 15) Ikiganiro.
Abantu bakunda amafaranga cyane ‘biteza imibabaro myinshi cyane’ (1Tm 6:9, 10). Iyo dukunda amafaranga kandi tukayashyira mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu, duhura n’imibabaro. Muri iyo harimo:
-
Kutaba incuti ya Yehova.—Mt 6:24
-
Kutanyurwa.—Umb 5:10
-
Kunanirwa kwirinda ibibi, urugero nko kubeshya, kwiba no kuriganya (Img 28:20). Iyo umuntu akoze ikintu azi ko ari kibi, yicira urubanza, abandi bakamubona nabi kandi ntakomeze kuba incuti y’Imana
Soma mu Baheburayo 13:5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
-
Ni iki twakora ngo twirinde imibabaro iterwa no gukunda amafaranga, kandi se kuki?
Nubwo twaba tudakunda amafaranga, dushobora kugira imibabaro itewe no kutayakoresha neza.
Murebe VIDEWO ISHUSHANYIJE ivuga ngo: “Uko wakoresha neza amafaranga.” Hanyuma ubaze ibibazo bikurikira:
-
Kuki twagombye gutekereza uko tuzajya dukoresha amafaranga, kandi se twabikora dute?
-
Kuki ari byiza kugira amafaranga ubika?
-
Kuki twagombye kwirinda amadeni atari ngombwa?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 20 par. 1-7 n’amagambo abanziriza umutwe wa 7