Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

25 Ugushyingo–1‏ Ukuboza

ZABURI 109-112

25 Ugushyingo–1‏ Ukuboza

Indirimbo ya 14 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Dushyigikire Yesu, Umwami!

(Imin. 10)

Yesu amaze gusubira mu ijuru, yicaye iburyo bwa Yehova (Zab 110:1; w06 1/9 13 par. 6)

Kuva mu mwaka wa 1914, Yesu yatangiye gutegeka ari hagati y’abanzi be (Zab 110:2; w00 1/4 17 par. 3)

Dushobora kwitanga tubikunze tugashyigikira ubutegetsi bwa Yesu (Zab 110:3; be 76 par. 2)

IBAZE UTI: “Ni izihe ntego nakwishyiriraho kugira ngo ngaragaze ko nshyigikiye Ubwami bw’Imana?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 110:4—Sobanura isezerano riri muri uwo murongo. (it-1 524 par. 2)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 2) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ifashishe inkuru y’Ubwami maze utangize ikiganiro. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 3)

5. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 5) Icyerekanwa. ijwfq 23​—Umutwe: Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara? (lmd isomo rya 4 ingingo ya 4)

6. Guhindura abantu abigishwa

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 72

7. Twashyigikira dute Ubwami bw’Imana mu budahemuka?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Ubwami bwa Yehova bugaragaza neza ko ari we muyobozi w’isi n’ijuru (Dan 2:44, 45). Ubwo rero iyo dukoze uko dushoboye kose tugashyigikira Ubwami bw’Imana, tuba twemera ko ari we mutegetsi mwiza kurusha abandi.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Jya ushyigikira ‘Umwami w’amahoro’ mu budahemuka.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Twashyigikira dute Ubwami bw’Imana mu budahemuka?

Andika umurongo wo muri Bibiliya uhuje n’ibitekerezo bikurikira, ugaragaza uko twashyigikira Ubwami bw’Imana.

  • Gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu byo dukora byose.

  • Kumvira amahame y’Ubwami bw’Imana atuma abayoboke babwo bagira imico myiza.

  • Kubwira abandi iby’Ubwami bw’Imana dufite ishyaka.

  • Kubaha abategetsi ba leta, ariko bashyiraho amategeko arwanya ay’Imana tukumvira Imana.

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 75 n’isengesho