30 Ukuboza 2024–5 Mutarama 2025
ZABURI 120-126
Indirimbo ya 144 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Bateye imbuto barira, ariko bazasarura barangurura amajwi y’ibyishimo
(Imin. 10)
Igihe Abisirayeli bavanwaga muri Babuloni bari bishimye kuko bari bagiye kongera gusenga Yehova mu buryo bukwiriye (Zab 126:1-3)
Abisirayeli bari basubiye i Yudaya bashobora kuba bararize cyane bitewe n’uko hari ibintu bigoye bari gukora (Zab 126:5; w04 1/6 16 par. 10)
Abisirayeli bakomeje kwihangana maze babona imigisha (Zab 126:6; w21.11 24 par. 17; w01 15/7 18-19 par. 13-14; reba ifoto yo ku gifubiko)
IBYO WATEKEREZAHO: Igihe tuzaba tumaze kurokoka, nyuma ya Harimagedoni, ni izihe ngorane tuzahura na zo mu gihe tuzaba turimo gutunganya isi? Ni iyihe migisha tuzabona?
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
-
Zab 124:2-5—Ese twakwitega ko Yehova azaturinda mu buryo bw’umubiri nk’uko yarindaga Abisirayeli? (cl 73 par. 15)
-
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 124:1–126:6 (th ingingo ya 5)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU RUHAME. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 5)
5. Gusubira gusura
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ganira n’umuntu wari wakubwiye ko atazi neza niba yakwemera ibiri muri Bibiliya. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 5)
6. Guhindura abantu abigishwa
Indirimbo ya 155
7. Jya wishimira amasezerano y’Imana
(Imin. 15) Ikiganiro.
Yehova yasohoje ibyo yari yarasezeranyije ubwoko bwe bwari bwarajyanywe ku ngufu i Babuloni. Yarabarokoye kandi abababarira ibyaha bari barakoze (Yes 33:24). Yarabarinze kandi arinda n’amatungo yabo ntiyaribwa n’intare cyangwa izindi nyamaswa zari zarabaye nyinshi cyane mu gihugu cyabo kuko nta bantu bari bahatuye (Yes 65:25). Batuye mu mazu yabo kandi bakarya imbuto zabaga zeze ku biti by’imizabibu yabo (Yes 65:21). Imana yabahaga umugisha mu byo bakoraga byose kandi babagaho igihe kirekire.—Yes 65:22, 23.
Murebe agace ka VIDEWO ivuga ngo: Ishimire amasezerano y’Imana y’uko hazabaho amahoro. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
-
Ni mu buhe buryo twibonera ko ubwo buhanuzi busohora muri iki gihe?
-
Ni gute ubwo buhanuzi buzasohora neza kurushaho mu isi nshya?
-
Muri ubwo buhanuzi ni ubuhe wifuza cyane kuzabona busohora?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero
(Imin. 30) bt igice cya 20 par. 8-12 n’agasanduku ko ku ipaji ya 161