Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

4-10 Ugushyingo

ZABURI 105

4-10 Ugushyingo

Indirimbo ya 3 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. ‘Yibuka isezerano rye kugeza iteka ryose’

(Imin. 10)

Yehova yagiranye isezerano na Aburahamu kandi arisubiriramo Isaka na Yakobo (Int 15:18; 26:3; 28:13; Zab 105:8-11)

Ibyo Imana yari yarasezeranyije, byasaga naho bitazigera biba (Zab 105:12, 13; w23.04 28 par. 11-12)

Yehova ntiyigeze yibagirwa isezerano yagiranye na Aburahamu (Zab 105:42-44; it-2 1201 par. 2)


IBAZE UTI: “Kwiringira Yehova bimfitiye akahe kamaro?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 105:17-19​—Ni mu buhe buryo “Ijambo rya Yehova” ryatunganyije Yozefu? (w86 1/11 19 par. 15)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Umun. 1) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Nyiri inzu arahuze cyane. (lmd isomo rya 2 ingingo ya 5)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 2) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Soza ikiganiro neza niba ubona ko nyiri inzu atangiye kujya impaka. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 5)

6. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ha umuntu igazeti irimo ingingo yamushimishije ubwo mwaganiraga ubushize. (lmd isomo rya 8 ingingo ya 3)

7. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka umuntu porogaramu ya JW Library® kandi umufashe kuyishyira ku gikoresho cye cya eregitoronike. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 5)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 84

8. Twagaragaza dute ko dukunda Yesu?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Iyo dukoresheje igihe cyacu, imbaraga zacu n’amafaranga yacu kugira ngo dushyigikire ibikorwa by’Ubwami, tuba tugaragaje ko dukunda Yesu Kristo Umwami wacu washyizweho na Yehova. Iyo tubigenje dutyo, bishimisha Yehova kandi bikagirira akamaro abavandimwe na bashiki bacu (Yoh 14:23). Ingingo z’uruhererekane zisohoka ku rubuga rwa jw.org, zifite umutwe uvuga ngo: “Uko impano utanga zikoreshwa,” zigaragaza ukuntu impano dutanga zifasha abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Impano utanga zigira akamaro.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

  • Ni mu buhe buryo uko impano zikoreshwa mu guharanira uburenganzira bwacu bwo gukorera Imana, bigirira akamaro abavandimwe na bashiki bacu?

  • Ni gute “kunganirana” byagize akamaro mu kubaka Amazu y’Ubwami?—2Kor 8:14

  • Gukoresha impano mu gushyigikira umurimo wo guhindura Bibiliya mu ndimi nyinshi bigira akahe kamaro?

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 97 n’isengesho