AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Ugushyingo 2019
Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
Uburyo bwo gutangiza ibiganiro twereka abantu umugambi Imana yari ifitiye abantu n’ukuntu izawusohoza mu gihe kiri imbere.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi
Ni iki kizadufasha kwirinda ko isi n’ibiyirimo bidutandukanya na Yehova?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Jya wirinda umwuka w’isi mu gihe utegura ubukwe
Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yafasha abitegura ubukwe gutegura neza uwo munsi, ku buryo bakomeza kugira umutimanama ukeye kandi ntibicuze?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Tugomba guhatana kugira ngo tugume mu kuri
Twakora iki ngo “turwanirire cyane ukwizera”?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Nzi ibikorwa byawe”
Yesu azi ibintu byose bibera mu matorero kandi agenzura inteko zose z’abasaza.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Yehova azi ibyo dukeneye
Kuki buri koraniro riza rihuje n’ibyo twari dukeneye? Ni iki gituma amateraniro yo mu mibyizi adutera inkunga?
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Abicaye ku mafarashi ane
Muri iki gihe abicaye ku mafarashi ane y’ikigereranyo avugwa mu Byahishuwe batangiye kugenda. Ni iki buri farashi igereranya?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Yehova akunda utanga yishimye
Ni ubuhe buryo twakoresha kugira ngo dutange impano zo gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova mu gihugu cyacu no ku isi hose?